Mwami, nubwo nd’ umunyabyaha
Indirimbo ya 365 mu Gushimisha Imana
1. Mwami, nubwo nd’ umunyabyaha,
Njya mpora nkwinginga:
Mana, wumve gusaba kwanjye,
Unze mu mutima
2. Narambiwe gukund’ ibyaha
Bituma nshumura;
Ahubw’ Umwuka wawe Wera
Ab’ ari Wo ntunga
3. Kera najyaga nshidikanya:
Nta cyo byanyunguye;
None nshaka ko tuvugana,
Nkureba, nkumvira
4. Ndashaka kwaka cyane, Mwami,
Murikirwa nawe;
Umwuka waw’ ufash’ uwanjye,
Nkund’ uko wankunze
5. N’ ukuri, Mwam’ ubwo niyobya,
Washaka wampana,
Kuk’ umutima mubi nk’ uyu
Utabana nawe
6. Kand’ amaraso yawe, Mwami,
Nzi ko yamviriye
Twuzure rwose, ndabyifuza,
Uk’ ubinshakira
7. Ni byo nsigaye njya nifuza;
Mwami, ndakwinginze,
Mbeshweho n’ ubugingo bwawe,
Kubwawe wenyine