Yes’ Umwami ndamubonye
Indirimbo ya 364 mu Gushimisha Imana
1. Yes’ Umwami ndamubonye,
Kandi sinkimwimura;
Yemeye kunyoz’ ibyaha
Byambuzag’ ubugingo
Amasakramentu:
Nta kirut’ Umwami Yesu
Mw’ isi cyangwa mw ijuru
Ni We watuguz’ amaraso
Kera ku Musaraba
2. Amaras’ arantangaza:
Yarampembuye mfuye
Ampesh’ amahoro menshi
No kubaho kw’ iteka
3. Ubwo wampinduy’ umwana,
Non’ umpindur’ ingeso,
Kugira ng’ undeba wese
Aguhimbaze, Yesu
4. Ndagushima ko wanshatse
Kandi ko wantaruye,
Ukanyogesh’ amaraso
Kubw’ imbabazi zawe
5. Mwami Yes’ ump’ urukundo,
Rwo wakunz’ a bo mw isi
Umpe kugukunda rwose,
Nkunde n’ abawe bose
6. Warampfiriye, Mukiza:
Noneho, mpfane nawe!
Kand’ usohoze muri jye
Ibyo kugushimisha