Jye mpisemo Yesu; murutish’ iyi si yose
Indirimbo ya 363 mu Gushimisha Imana
1. Jye mpisemo Yesu; murutish’ iyi si yose;
Andutir’ amafaranga cyangw’ izahabu
Jye nkund’ Uwabambwe, murutisha n’ amatungo
Andutira n’ amasambu n’ amazu meza
Amasakramentu:
Uwanyimika, nkab’ Umwami w’ ishyanga rinini rite,
Nd’imbata y’ icyaha cyose, sinabikunda
Ahubwo niragije Yes’ Umukunzi wanjye:
Sinshyita ku biri mw Isi: Yes’ aranyuze!
2. Jye mpisemo Yes’ Umucunguzi wanjy’ unkunda;
Andutira no gushimwa n’ ab’ isi bose
Umv’ icyo nifuza: sinshaka kumenyekana;
Njye nyobok’ Umwami Yesu iminsi yose
3. Andyohera cyane: nta buki buryoha nka We;
Ni mwiza; n’ uw’ igikundiro cyinshi cyane;
Ahumura neza kurush’ ibirabyo byose:
Nabur’ iki se, mufite, kw andangirije?