Iyi s’ izashira
Indirimbo ya 362 mu Gushimisha Imana
1. Iyi s’ izashira:
Yesu n’ uwanjye;
Nubwo byose byabura,
Yes’ uwo n’ uwanjye!
Ubu harijimye:
Ntiturareb’ i We
Tuzanezerwa cyane,
Ni tubana na We.
2. Sinzajya nanirwa:
Yesu n’ uwanjye;
Nzatsind’ amoshya yose,
Yes’ ubw’ ar’ uwanjye
Byose ni bishira,
Nta cyo bizantwara:
Uzansang’ amahoro
Yes’ ubw’ ar’ uwanjye.
3. Hoshi, mwe nzozi mbi!
Yesu n’ uwanjye;
Naho bwatinda gucya,
Yes’ uwo n’ uwanjye!
Umutima wanjye
Yarawuhagije;
Ubu ndi kumwe na We:
Yes’ uwo n’ uwanjye!
4. Genda, wa rupfu we:
Yesu n’ uwanjye!
Nzahoranaho na We:
Yes’ uwo n’ uwanjye!
Kand’ urukundo rwe
N’ iby’ ajy’ ankorera,
Ni byo binyereka ko
Yes’ uw’ ar’ uwanjye.