Iyo ntinye ko kwizera
Indirimbo ya 359 mu Gushimisha Imana
1. Iyo ntinye ko kwizera
Kwanjy’ ari guke,
Kand’ iyo ngiye kuneshwa,
Yesu ni W’ umfata
Amasakramentu:
Yes’ aramfata,
Akankomeza,
Kukw ankunda bihebuje:
Arankomeza
2. Urukundo rwanjye ruke
Ntirwamufata
Sinamugundir’ ubwanjye:
Yesu ni W’ umfata
3. Ntiyandeka, kukw ankunda
Nubwo ndi mubi;
Anyishimir’ ubwo nd’ uwe;
Itek’ aramfata
4. Ntiyakundir’ ubugingo
Bwanjye kubura;
Yabucunguj’ igiciro:
Itek’ aramfata