Twemere Yesu—Ko yaje mw isi
Indirimbo ya 358 mu Gushimisha Imana
1. Twemere Yesu—Ko yaje mw isi
Kutubwir’ amahoro ye
Ni We nshuti nziza. —I Gologota,
Yahow’ abazimiye
Mpora nizera, —N’ ubu nizeye
Yuko Yesu yampfiriye;
Ku Musaraba, —Yaranesheje;
Ambohora mwizeye.
2. Inzira yanjye—Ni Yesu wanjye;
Anjyan’ aho yangeneye
N’ umugiraneza; —Nta muntu n’ umwe
Yanga guh’ agakiza
Mpora nizera, —N’ ubu nizeye
Yuko Yesu yampfiriye;
Ku Musaraba, —Yaranesheje;
Ambohora mwizeye.
3. Mwami w’ ubuntu, —Uhimbarizwe
Kuk’ uturarik’ iteka
Tukwitabe twese, —Twumv’ ijwi ryawe
Rihamagara hose
Twizere twese, —Twe guhinyura
Ko Yesu yadupfiriye;
Ku Musaraba, —Yaranesheje;
Abohor’ abizeye.