Ubwo nari nshinjirijwe cyane
Indirimbo ya 357 mu Gushimisha Imana
1. Ubwo nari nshinjirijwe cyane
Na Satani n’ ibyaha byanjye,
Haj’ Umwami Yes’ arakomanga,
Ati: Kanguk’ unkingurire!
Amasakramentu:
Ati: Kingura!Kingura!
Nkingurira, nkwinjiremo!
Umutima waw’ uranezerwa,
Wemeye yuko nkwinjiramo
2. Yarandaritse mu birori bye,
Ngo dusangir’ ibyiz’ afite;
Maze, ndanyurwa, ndamuhimbaza:
Sinavug’ ibyo yankoreye!
3. Ku rugamba rwanjye na Satani,
Yesu ni We ngab’ inkingira
Kuba muri We byarantinyuye,
Ajy’ ansubizamw imbaraga
4. Ni we Mwungeri mwiz’ undagira,
Nta cyo nkena, ndi kumwe na We
Nd’ ino mw is’ itek’ aranyobora:
Nyuma, nzasugira mu nzu ye