Amaraso yose
Indirimbo ya 353 mu Gushimisha Imana
1. Amaraso yose
Y’intama n’ ihene
Y ‘ ibitambo by’ Abayuda
Nta cy’ atumarira
2. Ariko wa Mwana
W’ Intama w’ Imana
Ni We wenyin’ ushobora
Kudukiz’ ibyaha
3. Yabay’ igitambo
Kiruta bya bindi;
Nta yandi maras’ ariho
Yo kutwoz’ ibyaha
4. Ndambits’ ikiganza
Ku mutwe wa Yesu,
Mushyizehw’ ibyaha byanjye,
Mbyatuye nihannye
5. Umutwaro wanjye
Yarawikoreye,
Ari ku Git’ amanitswe,
Ari jyew’ azize
6. Twizeye, dushima
Wa Mwana w’ Intama,
Kuk’ umuvumo twarimo
Wavuyeho rwose