Yemw’ abahung’ Umukiza
Indirimbo ya 351 mu Gushimisha Imana
1. Yemw’ abahung’ Umukiza,
Ni nd’ ubirukana se
Ariko ni We Mushumba
Udushak’ intama ze
2. Nkuk’ umwunger’ ajy’ ashaka
Iyazimiye yose,
Uko ni ko Yesu yaje
Ngw adupfir’ intama ze
3. Mudatiny’ ibyaha byanyu:
Amaraso ya Yesu,
Ayamenekeye twese;
Ni y’ abyeyura byose!
4. Naho byaba byinshi bite,
Bikabaremera,
Umukiza wacu Yesu
Ntazabyibuk’ ukundi
5. Yemw’ abifuz’ ubugingo
Butazashir’ iteka,
Ntimugir’ undi musanga:
Yes’ arabiteguye!
6. Mwi gukund’ ibyaha byanyu
Kubirutisha Yesu,
Kuko byatumy’ adupfira,
Ngo tubane mw ijuru
7. Muzahabw’ ibyiza byose
Yadusezeranije,
No kudapf’ iteka ryose:
Muze, mwe gucikanwa
8. Ni Satani waduhumye:
Twabay’ ibiretwa bye
Noneho, turamucitse;
Twitaby’ Umucunguzi
9. Yes’ Umwami yatubwiye
At’ Abaremerewe
N’ abarushye, muz’ aho ndi,
Mbaruhure byukuri!
10. Mwami Yesu, sinz’ umunsi
Uzanjyana mw ijuru
Icyo nzi n’ ukuba maso,
Ng’ unsange niteguye!
11. Ubwo tuza, ger’ i Wawe,
Tuzanezerwa cyane,
Twicaranye niwe, Yesu,
Hamwe n’ abakijijwe
12. Mwami Yesu, singitinze;
Ubu, dore, nditabye
Nnejejwe n’ ubwami bwawe;
Tuzabane mw ijuru!