Umpe kukwegera, —Mana yanjye
Indirimbo ya 35 mu Gushimisha Imana
1. Umpe kukwegera, —Mana yanjye!
Naho twafatanya—Umusaraba,
Nagumya kwishima, —Nkajya ngusenga nti:
Umpe kukwegera, —Mana yanjye!
2. Umpe kukwegera, —Mana yanjye!
Jy’ undeger’ iteka, —Ngumye nkwizere
Ntewe na Satani, —Ujy’ undwanirira
Umpe kukwegera, —Mana yanjye!
3. Naho natungurwa—N’ umwijima,
Nkisegur’ ibuye, —Mbaye jyenyine,
Nzabe nka Yakob, —Ndot’ ibyo mw ijuru,
Nkomeze nkwegere, —Mana yanjye!
4. Wakinguy’ ijuru, —Mana yanjye:
Urwego ruriho—Rutugezayo
Mugenzi, komera!—Jy’ usab’ itek’ uti:
Tujye tugumana, —Mana yanjye!