Yesu nguriy’ ahw ahagaze
Indirimbo ya 347 mu Gushimisha Imana
1. Yesu nguriy’ ahw ahagaze;
Dor’ ukw aboshywe n’ abanzi be
Umva Pilat’ arabaz’ ati:
Yesu mugirire nte?
Amasakramentu:
Uramugenza s’ ute?
Hitamo nonaha!
Naw’ utazibaz’ ubundi,
Ut’ Arangenz’ ate?
2. Ibyo na non’ ubihitemo!
Wabyemera, wamuhinyura,
Cyangwa wamwimika wishimye
Uramugirir’ ute?
3. Ubo Pilato yashakaga
Kwirengagiza guhitamo,
Byaramunaniye: naw’ ibyo
Ntibyagushobokera
4. Petero yaramwihakanye;
Ni ko guhitamo nabi pe!
Wowe s’ ahubwo ntiwakunda
Gupfa bamuguhora?
5. Yes’ umusubize nez’ uti:
Nd’ uwawe, Mwami, ndakwihaye;
Umpe kujy’ aho wanyobora,
Nishimiy’ iby’ ukunda!