Umv’ iryo jwi rikwinginga
Indirimbo ya 345 mu Gushimisha Imana
1. Umv’ iryo jwi rikwinginga:
N’ irya So wo mw ijuru!
Yiriw’ aguhamagara:
Umwitabe nonaha!
Amasakramentu:
|:Nonaha . . . nonaha . . .!
Sanga Yesu nonaha!:|x2
2. Ko wamaz’ imyaka myinshi
Uzerer’ uzimiye,
Mbese, ntiwaz’ uyu munsi
Ni byo bigukwiriye!
3. Wabuz’ amahoro mw isi;
Wuzuy’ umubabaro:
Banguka, wisunge Yesu;
Ni We buruhukiro!
4. Bwira Yes’ ibyaha byawe,
Na W’ akubabarire
Herek’ ugendane na We,
Mu nzir’ ijya mw ijuru!