Muze mwese, muz’ aho ndi
Indirimbo ya 344 mu Gushimisha Imana
1. Muze mwese, muz’ aho ndi,
Abananiwe!
Yesu ni kw ‘ ahamagara
Abo mw isi
2. Si wow’ umushak’ ahubwo
Ni W’ ugushaka!
We kwirirwa witunganya:
Uz’ uk’ uri
3. Dor’ ahagaze ku rugi
Arakomanga
Ahamaz’ iminsi myinshi:
Mwinjiz’ ubu!
4. Ngwin’ ureb’ iby’ Umukiza
Agukorera;
Aribugukiz’ indwara
Z’ umutima
5. Ntutsinzwe se n’ urubanza
Rw’ ibyaha byawe?
Rek’ akubabarir’ ibyo
Byaha byose!
6. Yesu kw ar’ umunyebambe
Umwangiy’ iki?
Ko byatuma yigirayo,
Ababaye?
7. Amaganya yawe yose
N’ imibabaro,
None byos’ abiguture,
Uruhuke!