Njye nsindagizwa n’ ukuboko kwawe
Indirimbo ya 342 mu Gushimisha Imana
1. Njye nsindagizwa n’ ukuboko kwawe,
Jy’ umwana waw’ ufit’ intege nke
Ni Wowe, Mwami, nisunze wenyine,
Ni mbana nawe, nta kizanyobya
2. Njye ntegekeshw’ uko kuboko kwawe,
Nezerewe, ndi no mu makuba
Ngukundish’ umutima wanjye wose
Kugira ngo mb’ uwawe, Mukiza
3. Njye nkomezwa n’ uko kuboko kwawe
Mu mutima wanjy’ ushidikanya:
Reb’ agahinda n’ ishavu njya ngira
Umpumurize, Mwami, ntunsige