Ndagushimiye, Mukiza
Indirimbo ya 33 mu Gushimisha Imana
1. Ndagushimiye, Mukiza,
Urukunda wankunze;
Nuk’ umpindur’ umugende
W’ amazi y’ ubugingo
Amasakramentu:
Mb’ umugende gusa, Yesu,
Wuzuyemw imbaraga
Z’ agakiza kawe, Mwami,
Kabone kuntembamo!
2. Mb’ umugend’ ugez’ amazi
Mu mitim’ isaraye,
Ibone kunyw’ agakiza
K’ ubutumwa bw’ ineza
3. Mb’ ikibindi cyawe, Yesu:
Nuk’ unyoz’ untunganye,
Maz’ unyuzuz’ ayo mazi,
Ni yo Mwuka w’ Imana
4. Mb’ umugabo wo guhamya
Uburyo wankijije:
Waranguze ngo mb’ uwawe,
Nuk’ unyuzure rwose
5. Yesu suk’ Umwuka Wera
Mu mutima wanjy’ ubu,
Kugira ngo ngez’ amazi
Yawe mu basaraye!