Yes’ ur’ Umukiza wanjye
Indirimbo ya 328 mu Gushimisha Imana
1. Yes’ ur’ Umukiza wanjye:
Kuv’ ubu, jye mb’ uwawe
Nuhagiwe n’ amaraso Yawe,
Mwana w’ imama
Amasakramentu:
Tugusingize, Mukiza,
Yesu, Mwana w’ intama
Nuhagiwe n’ amaraso:
Ngushime, Murokozi!
2. Kera nararushye cyane
Ngo nihesh’ amahoro
Nonubu, namaramaje
Kwirangiriza Yesu
3. Nzajya mbwir’ abantu bose
Agakiza ka Yesu,
Gashyitse, katar’ igice
N’ ubugingo bw’ ubuntu
4. Nzajya namamaza Yesu,
Nshiz’ amanga, nta soni:
Uko yambohoy’ ingoyi
No kunkiz’ akankiza
5. Mpimbaz’ Uwanshunguy’ atyo,
Ankirish’ imbabazi!
Ajy’ andind’ amp’ amahoro:
Nukw asingizw’ iteka!