Ni byiza kureb’ ab’ Imana
Indirimbo ya 327 mu Gushimisha Imana
1. Ni byiza kureb’ ab’ Imana
Baterana bakundanye;
Mwuka Wera naw’ ubakunda
Ubazenguruts’ umucyo
|:Gusenga n’ indirimbo byabo
Bitumbagira mw ijuru.:|x2
2. Iyo bagez’ imbere yawe,
Baje gusangira nawe,
Urukundo ruva mw ijuru
Rurabanezeza cyane;
|:Imitima yabo yizeye
Ijy’ igusingiz’ iteka.:|x2
3. Ubwo bugingo bubeshaho
Abacunguwe ba hose,
Imitima yab’ inezezwa
N’ ukw ihor’ ibon’ ibyiza
|:Itorero ryawe ritunze
Ubuntu bwawe busaga.:|x2
4. Mana y’ urukund’ utwigishe
Gukundana neza rwose,
Ngo duhabw’ Ibyokurya Byera,
Tweger’ Uruhimbi rwawe
|:Irari ry’ imitima yacu
Rib’ iryo guhazwa nawe.:|x2