Ababatijwe none
Indirimbo ya 325 mu Gushimisha Imana
1. Ababatijwe none,
Ubarinde, Mwami,
Ub’ umubyeyi wabo,
Kukw ar’ abangizi
Bajya mw ijuru bate?
Ntabwo bakwijyana,
Keretse bakwizeye,
Wowe, Mucunguzi
2. Bashakish’ urukundo,
Ujy’ ubaramira
Bakwiringire, Mwami,
Bahunge Satani;
Muvunyi Yesu, ngwino,
Ubakiz’ ibibi
Twese tuguhimbaze,
Ng’ udukiz’ iteka
3. Mwam’ ubwawe wenyine,
Ubabatirishe
Umwuka wawe wera,
Bajye bakwizera;
Twese tuzafatanye,
Tuzab’ umwe rwose,
Duhore dukundana
Nkuko wadukunze