Mana Data wa twese
Indirimbo ya 323 mu Gushimisha Imana
1. Mana Data wa twese,
Muremyi wa byose,
Kera wateranije
Adamu na Eva,
Non’ aba bana bawe
Ubah’ umugisha
Uva mu buntu bwawe,
Baterane neza
2. Yesu, Mukiza wacu,
Wejeje bwa bukwe
Bw’ i Kana kera, n’ ubu
Ubah’ umugisha
Butah’ ubwawe,
Weze Inzu y’ aba bantu,
Amahor’ adashira
Ajy’ abamw iteka
3. Mwuka w’ Imana mwiza,
Non’ ubahumure,
Bareb’ ubwiza bwawe
N’ urukundo rwawe
Ubarind’ amahane
Yic’ imibanire,
Ahubw’ ubakoreshe
Iby’ ushima gusa
4. Ab’ ari Wowe, Data,
Ububakir’ inzu,
Kugira ngw ibyishimo
Byabo bidashira
Wez’ urukundo rwabo,
Ruhorehw iteka,
Babane muri Wowe
Bahuj’ umutima