Hose habera heza
Indirimbo ya 318 mu Gushimisha Imana
1. Hose habera heza
Inshuti zibana:
|:Zirakundana neza,
Zibanye na Yesu.:|x2
2. Nkukw iy’ imvur’ iguye,
Ihembur’ imyaka,
|:Ni kw Iman’ ibigenza,
Yez’ abakundana.:|x2
3. Kubana kwabo kwiza,
Barahugurana,
|:Ngo be kugwa mu cyaha,
Babon’ amahoro.:|x2
4. Umwuk’ uhamagara
Abo mw isi yose,
|:Ngo bazab’ ishyo rimwe,
Umwunger’ ab’ umwe.:|x2