Mukiza, wadutoreye
Indirimbo ya 317 mu Gushimisha Imana
1. Mukiza, wadutoreye
Kuba nk’ umubir’ umwe;
Urashaka yuko twera,
Twihanganira byose
Ntushaka n’ ibitatanya
Abo waje guhira;
Urukundo rwawe, Mwami,
Ruduhuz’ imitima
2. Yemw’ abakundwa na Yesu,
Na none nimwongere
Muvuge mwes’ imbere ye
Ibyo mwasezeranye
Kandi ni mwongera kumva
K’ urukundo rwatubye,
Mumwingingish’ imitima,
Yemere kubuzuza
3. Bana b’ Imana Rurema,
Ntimutinye kwitanga;
Mu kubaho kwanyu kose,
Mukundane mwihwema!
Umukiza wacu Yesu
Ni kw ajy’ atugirira,
Ngo haboneke muri twe
Ubuntu bw’ Uwiteka
4. Mwami Yesu, wakomeje
Isezerano ryacu;
Kand’ utwigishe kubana
Mu rukundo nyakuri
Mwam’ ujy’ uruduh’ iteka,
Rudacogora rwose;
Ni bo bose bazamenya
Yuko watwitoreye