Gukundana kw’ aba Yesu
Indirimbo ya 314 mu Gushimisha Imana
1. Gukundana kw’ aba Yesu
Ni ko kudukoranije,
Ariko murunga w’ abana’ Imana
Yabanje gukund’ abayo
2. Duhore dusabirana
Ngw iduh’ imitim’ ihuje,
Ngw imare muri twe ibyaha n’ ubwoba,
Iduh’ umugisha wayo
3. Twabon’ umukristo wese
Watay’ iyi nzira yayo,
Tuzinging’ Imana ngw imwibuts’ ibyayo
Ngo yonger’ arebe Yesu
4. Kand’ iyo dutandukanye,
Tujyanye n’ Umwami wacu,
Uhor’ uturindish’ ubuntu n’ ihirwe,
Dukomej’ ubumwe bwacu