Umukiz’ abe hamwe namwe
Indirimbo ya 313 mu Gushimisha Imana
1. Umukiz’ abe hamwe namwe,
Ababer’ umujyanama,
Abaragire nk’ intama,
Abarinde mu mahoro ye!
Amasakramentu:
Hamwe namwe, ye, hamwe namwe
Kugeza ku mperuka y’ isi!
Hamwe namwe, ye, hamwe namwe,
Umukiz’ abe hamwe namwe
2. Mu rugamb’ abe hamwe namwe,
Ab’ ingabo yany’ ikinze,
Abarinde mu makuba,
Abahishe mu mababa ye!
3. Mu miruhw abe hamwe namwe,
Mubuyerezwa n’ ibyago,
Mu bukene no mu ndwara,
Abaramiz’ amaboko ye
4. Mu mahor’ abe hamwe namwe,
No mu gihe cy’ urushyana,
No mu mvura no ku mucyo,
Mub’ iteka mu mahoro ye
5. No mu ntambara yo hanyuma,
Har’ urupf’ imbere yanyu,
Mwenda kwambuka rwa ruzi,
Azab’ ari hamwe namw’ ubwo