Yemwe, nshuti twabanye
Indirimbo ya 311 mu Gushimisha Imana
1. Yemwe, nshuti twabanye
Kandi twafatanije,
Tubasezeyeh’ ubu,
Murabeho: Ku Mana
2. Tugiye gutangira
Urugendo runini:
Mujye mudusabira,
Iman’ ibane natwe
3. Noneho, mwa nshuti mwe,
Turashaka kugenda
Ngo tujyane na Yesu,
Hamwe n’ Uwiteka, Se
4. Ariko ntitwihebye
Kubw’ inzira ducamo:
Tuzi ko twarushyize
Mu maboko y’ Imana
5. Murabeho, bagenzi,
Abo twafatanije
Mu byago no mu byiza
Yes’ agendane namwe
6. Har’ uburuhukiro
Bg’ abakijijwe bose
Ni dupfa, tuzabayo
Ku Witeka mw ijuru
7. Ahar’ amaso n’ aya
Yo kubonana mw isi;
Nyamar’ abakijijwe
Tuzabana mw ijuru
8. Murabeho, bagenzi
Dusubiy’ i wac’ ubu
Nimugende mwizeye,
Tubaragij’ Imana