Haleluya! Haj’ umunsi
Indirimbo ya 307 mu Gushimisha Imana
1. Haleluya! Haj’ umunsi
Wo kuruhukir’ Imana,
Uyu munsi ni w’ urusha
Iyindi yos’ amahoro
Iteka, twumv’ ibyishimo
Biva ku Mana yacu
2. Uburuhukiro bwiza
Bubaho mur’ uyu munsi
Umucyo w’ Imana yera
Ub’ uratumurikiye
Ni w’ utweza mu mitima
Ku munsi w’ Uwiteka
3. Mbega, nambar’ iki none,
Mbone kwizihiz’ Imana?
Dor’ umwambaro yampaye
N’ ugukiranuka kwayo,
Kugira ng’umubi nkanjye
Nerekan’ ubwiza bwe
4. We yamviriy’ amaraso,
Kuko ngir’ ibicumuro;
Gukiranuka kwe ni ko
Kwez’ uyu mutima wanjye
Ibyo n’ umwambaro wanjye
Ukwiriy’ icyumweru