Harihw Inshuti y’ abana
Indirimbo ya 304 mu Gushimisha Imana
1. Harihw Inshuti y’ abana
Ihoraho mw ijuru,
Ibakund’ urukundo
Rutagir’ iherezo
Nubw’ inshuti zo mw’isi
Zaduhararuka,
Inshuti yacu, Yesu,
Ntiyaduhemukira
2. Kandi mw ijuru ry’ Imana,
Har’ uburuhukiro
Bw’ abana bamukunda,
Bakambaz’ Imana, Se,
Ahw abagenzi bato
Bajya basohora;
Baruhukir’ iteka
Mu mahor’ adashira
3. Nyir’ urugo rwo mw ijuru
N’ Uwatubabarijwe
Ahamagar’ abana
Ngo binjire muri rwo
N’ urugo rwiza cyane
Rw’ amahoro masa;
Kand’ ibyishimo byaho
Birut’ iby’ abo mw isi
4. Harihw amakamba yera
Y’ abana bakijijwe
Bazaherwa mw ijuru
Na Yesu bakoreye
Abamushimishije
Bakunz’ izina rye,
Azabagororera
Ingororano nziza
5. Harihw indirimbo nziza
Y’ abana bakijijwe
Bazaririmb’ iteka,
Basohoye mw ijuru:
Ishim’ urukundo
Uwabacunguye;
Kand’ abayiririmba
Ntabwo bazacogora,
6. Hariho n’ imyenda yera
Y’ abana bakijijwe
N’ impundu z’ ibyishimo
N’ inanga z’ izahabu
Abakunz’ Umukiza
Bazabigabirwa,
Tukiriho dukunde
Yes’ urukundo rwinshi