Nd’ agatama ka Yesu
Indirimbo ya 301 mu Gushimisha Imana
1. Nd’ agatama ka Yesu,
Ndanezerewe cyane
Mfit’ Umwungeri mwiza;
Ajy’ andagira neza
Arankunda, ndabizi;
Ijwi rye ndaryitaba
2. Ajy’ anyahura neza;
Ntanyica, ntankubita
Kand’ angenza buhoro,
Ajy’ andagir’ aheza
N’ iyo nagiz’ inyota,
Anshor’ amazi meza,
3. Singitinya, noneho:
Ndi mu ntama za Yesu:
Igihe ni kigera,
Akanshyura mu rugo
Nzagir’ umunezero;
Nta bukene kwa Yesu