Mwa bari mw isi yose mwe
Indirimbo ya 3 mu Gushimisha Imana
1. Mwa bari mw isi yose mwe,
Nimuhimbaz’ Uwiteka
Muhore mumukorera,
Kukw ibyo bidukwiriye
2. Mumenye yuk’ Uwiteka
Ari we watwiremeye;
Turi n’ intama aragira
Tur’ izo mu mukumbi we
3. Mwinjire mu marembo ye,
Mugere no mu rugo rwe,
Muhore mumusingiza,
Muhimbaze n’ izina rye
4. Umwam’ Imana ni mwiza
Imbabazi n’ ubuntu bye
Iteka bizahoraho;
Mwese mushim’ izina rye