Har’ ubw’ abagore
Indirimbo ya 294 mu Gushimisha Imana
1. Har’ ubw’ abagore
Bazany’ abana babo,
Abigishwa ntibemera
Ko barushya Yesu
Nyamara Yes’ abony’ibyo,
Arabahamagar’ ati:
Mwemerer’ abana ngo baz’ aho ndi!
2. Ati: Ndabakira,
Mbashyire ku bibero;
Ntimuzi ko nd’ Umwungeri
W’ abana bato, se?
Ni banyisunga bitanze,
Nzabaha kujya mw ijuru:
Mwemerer’ abana ngo baz’ aho ndi!
3. Icyaduh’abana
Bo mumahanga yose!
Kumv’inkuru za Yesu,
Bakaza kuriwe
Abeyurir’ umwijima ,
Abakiran’ imbabazi!
Twemerer’abana ngo baz’ahwari!