Uko njya mbaho mw isi
Indirimbo ya 293 mu Gushimisha Imana
1. Uko njya mbaho mw isi
Njya mbwir’ Umwami, nti:
Ndakwinging’ unyigishe
Kuguh’ umutima.
2. Iteka mu gitondo,
Njya mbwir’ Umwami, nti:
Nyiriz’ imbere yawe,
Mana yanjye nkunda.
3. Kenshi cyane mu munsi,
Njya mbwir’ Umwami, nti:
Ni Wowe turi kumwe:
Uhor’ ushimishwa.
4. Kand’ iy’ ijoro rije,
Njya mbwir’ Umwami, nti:
Mukiz’ ureba hose,
Mpa ku byiza byawe!
5. Kugez’ igihe nzapfa,
Nzabwir’ Umwami, nti:
Ni kuri Wowe, Data,
Njya mperw’ umugisha.