Nubwo nd’ umwana muto bwose
Indirimbo ya 291 mu Gushimisha Imana
1. Nubwo nd’ umwana muto bwose,
Jye nd’ agatama ka Yesu;
Mbasha no kwinjira mw irembo
Rijya mu Bgami bw’ Imana
Amasakramentu:
|:Njye nshyira neza,:|x2
Murokozi,
|:Kwizera kwanjye:|x2
Muri Wowe
2. Nubwo nd’ umwana muto bwose,
Yesu, war’ umeze nkanjye;
Umwuka wawe n’ ump’ ubwenge,
Ni bwo nzasa nawe rwose
3. Nubwo nd’ umwana muto bwose,
Nsa n’ urum’ iyo hakeye;
Yesu ni we munyabubasha,
Anshorez’ ukuboko kwe
4. Jye ndi muto; ndacyari mw isi,
Mfit’ ubugingo bugufi:
Mukiz’ ubwawe n’ ubw’ iteka;
Muri bwo mbone kurama