Uduhagarare —Hagati, Mukiza
Indirimbo ya 29 mu Gushimisha Imana
1. Uduhagarare —Hagati, Mukiza,
Iki gihe cyacu —Cyo guseng’ ucyeze
2. Yesu tugisenga, —Suk’ Umwuka Wera
Mu mitima yacu, —Atubwir’ ibyawe
3. Kwinjira kwe kwera—Kutumar’ ubwoba
N’ agahinda kose, —Tube mu mahoro
4. Tutabuzwa n’ ibyo, —Yes’ inzira yawe,
Tuzayikomeza, —Dufit’ intege nshya
5. Kandi tukigenda, —Tuzategereza
Igihe cyo kuza—Kwawe turi maso