Igitabo cy’ Imana
Indirimbo ya 289 mu Gushimisha Imana
1. Igitabo cy’ Imana,
Ndagikunda, n’ icyanjye:
Ni cyo kimbwir’ ukuri,
Yuko nd’ umunyabyaha
2. Kinyigish’ urukundo
Rw’ Umucunguzi wanjye:
Iyo nyoby’ inzira ye,
Vuba kirantarura
3. Iyo ntewe n’ ibyago,
Kimar’ umubabaro;
Nigishwa na cyo yuko
Nd’ umusuhuke mw isi
4. Igitabo cy’ Imana
Kimbwira yuk’ umuntu
Azanesha n’ urupfu,
Yizey’ Umucunguzi
5. Kimbwira k’ utihana,
Agapfan’ ibyaha bye,
Azarimbuka koko,
Ntabane n’ Uwiteka
6. Kandi nigishwa na cyo
Kw’ abakunzi ba Yesu
Bazahabw’ ibyishimo
Bitazashir’ iteka
7. Igitabo cy’ Imana
Gihora kinyigisha
Amagamb’ ahebuje:
Ndagikundir’ ukuri