Urukundo rwa Yesu
Indirimbo ya 288 mu Gushimisha Imana
1. Urukundo rwa Yesu
Nzi ko rwatugezeho
Rudukuraho rwose
Urubanza rwo gupfa
Amasakramentu:
|:Yes’ arankunda,:|x3
Kuko yamfiriye
2. Abatari bahabwa
Ubugingo bw’ iteka,
Twihute tubabwire
Urukundo rwa Yesu
3. Nkuko yadukunz’ atyo,
Akadupfira twese,
Natwe dukunde dutyo
Abakiri mu byaha
4. Nuk’ ubw’ azagaruka,
Aje kwim’ ingoma ye,
Tuzumv’ ijwi ry’ Umwami,
Ati: Mwakoze neza