Kiz’ abarimbuka; renger’ abapfa
Indirimbo ya 285 mu Gushimisha Imana
1. Kiz’ abarimbuka; renger’ abapfa;
Bakiz’ ibyaha n’ urupfu rubi!
Shak’ abazimiye; byuts’ abaguye;
Menyesha bose ko Yes’ akiza
Amasakramentu:
Kiz’ abarimbuka, renger’ abapfa,
Bageze kwa Yesu, ngw’ abakize!
2. Abamushungera, na bo ntabanga;
Ategerej’ abihana neza
Bahate bihane, bizere Yesu
Ujy’ ubasabira ngo bakizwe
3. Toz’ abazimiye, be kuzuyaza,
Barek’ irari ridakwiriye:
Non’ ubakangure, bisubiremo,
Bagarukir’ Uwabacunguye
4. Kiz’ abarimbuka: yaragutumye,
Kand’ akubashish’ uwo murimo
Bos’ ubayobore mu nzira ntoya!
Menyesh’ indushyi ko zaruhuwe!