Abantu benshi cyane
Indirimbo ya 282 mu Gushimisha Imana
1. Abantu benshi cyane
Batay’ Uwiteka,
Bazimiye nk’ intama
Zahabiye kure,
Zihagaze ku manga,
Zikicwa n’ imbeho,
Impyisi zikazirya:
Ni kw abo bameze!
Amasakramentu:
Nimuze, tubashake
Twe tubatarure!
Bizatunezeza cyane,
Tuzany’ intam’ imwe
2. Hemeye nde kugenda
Gushak’ inzimizi,
Ntiyite ku makuba
No kubiruhanya,
Ngw agir’ umwete mwinshi
Nk’ ushak’ itungo rye,
Agend’ ashak’ intama
Yesu yapfiriye
3. Nubw’ uri mu mahoro,
Mbese, wumv’ ufite
Ishyaka rikujyana
Gushak’ iza Yesu?
Nahw ar’ aboroheje
Cyangw’ abagayitse
N’ abantu b’ igiciro
Mu maso ya Yesu
4. No kw irembo ry’ urugo
Yes’ arahagaze,
Ahamagar’ intama,
Azugururiye. Abuz’ abazicyura:
Ni wow’ abwir’ ati:
Ushak’ intama zanjye,
Izo napfiriye!
5. Byab’ ari byiza, Yesu,
Bwakwira, tukaza,
Tukakubwira tuti:
N’ ukuri twiriwe
Dushak’ intama zawe,
Izi zazimiye
Ngizi, turazicyuye:
Zishyire mu rugo!