Imins’ irahita vuba
Indirimbo ya 280 mu Gushimisha Imana
1. Imins’ irahita vuba,
Irahita yihuta
Ukw ihita, benshi bapfa
Batameny’ Umukiza
Hari twakora:
Tugikoran’ umwete:
Dutabar’ ubu vuba,
Imins’ itarashira.
Amasakramentu:
Irashira, irashira!
Dor’ iminsi irashira!
Dutabar’ ubu twese,
Twe gukererwa dutyo!
2. None, bib’ imbuto nziza
Mu mitima y’ abantu;
Hanagura n’ amarira
Y’ abanyamibabaro
Renger’ abapfakazi,
Kand’ ubyuts’ abaguye,
Uhumure n’ impumyi,
Ibiseb’ ubivure.
3. Iby’ uzabishobor’ ute?
Ntibizakunanira,
Nib’ ufit’ Umwuka Wera
N’ urukundo rw’ Imana:
Ibiduh’ itimanye,
Tubishatse byukuri
Tuyisengan’ umwete,
Dukor’ iby’ imbabazi.
4. Icy’ Umwami Yes’ ashaka
N’ ukugendana natwe,
Ngo yikiriz’ abarushye
Bamutey’ umugongo
Kandi yaravuz’ ati:
Uzanyizera wese
Azabwir’ imisozi
Ngo nitabwe mu nyanja.
5. We gutiny’ ibir’ imbere:
Yes’ azagushoboza
Umuh’ umutima wawe,
Awutegeke rwose!
Isi yubahe Yesu!
Yadutsindiy’ urupfu
N’ abadayimoni bose
Ubu ni We dufite.
6. Sigaho kwizera guke:
Na wa wundi yakizwa!
Wibuke ko Paulo na we
Yar’ umwanzi w’ ibyiza;
Yamufash’ atunguwe,
Yemera gukizw’ ubwo,
Ab’ intumwa ya Yesu,
Yamamaz’ ubuntu bwe.
7. Cyo n’ ubu, mugende mwese,
Muri kumwe na Yesu;
Mubamwerek’ abakize,
Bos’ abazabyemera
Kandi mwe gucogora
Cyangwa se kunanirwa,
Mutarabasohoza
Ku Mukiz’ ubifuza.