Mwam’ ubugingo bwacu ni nk’ umunsi
Indirimbo ya 277 mu Gushimisha Imana
1. Mwam’ ubugingo bwacu ni nk’ umunsi:
Ni buke rwose ntiburama cyane;
Kand’ ibyishimo byabwo birashira:
Mwam’ udahinduka, tugumane
2. Gumana nanjye, kuk’ umuns’ ukuze,
Dore burije, Mwami, ndagushaka;
Ni mbur’ abandi bose bo kumfasha,
Tugumane, Mwami, tugumane
3. Iminsi yose mba ngushaka, Mwami,
Iyo Satan’ antey’ andwanya cyane,
Nta wundi mfit’ ubasha kuntabara;
Tugumane, Mwami, tugumane
4. Singir’ umwanzi n’ umwe turi kumwe,
Kand’ amakuba ntambabaza cyane;
Intorezo y’ urupfu yaracitse;
Byose ni byiza, ni tugumana
5. Amaso n’ aremb’ uzambonekere,
Nzabon’ ubwiza bwawe bwo mw ijuru,
Nzasiga vub’ umwijima wo mw isi,
No mw ipfa ryanjye, tuzagumane!