MukIza, tuguhaye
Indirimbo ya 274 mu Gushimisha Imana
1. MukIza, tuguhaye
Uyu munsi, n’ uwawe:
Ntituz’ ibiribube:
NI cyo kidushakisha
Yuko waturengera
Muri byose, Krisito
2. Niba turibubone
Amahoro yonyine,
Utuber’ ibyishimo
Birut’ ibindi byose
Haz’ ibyag’ uduheshe
Kukwizera muri byo
3. Icyo tugushakaho
Kirut’ ibindi byose
N’ uko watuboneza,
Twirirwe dutunganye,
Twirind’ iby’ udashIma,
Yesu, tugushimishe
4. Tuz’ intege nke zacu
Igice gusa, Mwami
Nyamara, Mucunguzi,
Wowe ntutuyoberwa:
Uz’ akaga turimo,
Nuk’ ujy’ uturengera
5. Turashaka kwemera
Rwos’ ibyanditwe byera
No kujya twiringira,
Ubuntu bwawe, Yesu,
No kub’ imbata zawe,
Tugukorera gusa
6. Mwam’ utwumvir’ uduhe
Impano twingingira,
Tugir’ umutIm’ umwe
Utishakir’ ikindi
Keretse gukor’ ibyo
Udushakaho, Yesu