Imitim’ ikomezwa
Indirimbo ya 267 mu Gushimisha Imana
1. Imitim’ ikomezwa
No kwiringira cyane
Ko Yes’ azagaruka
Azaza vuba, ntazatinda
Tuzagir’ ibyishimo
Yes’ ubw’ uzagaruka
2. Kand’ abo twakundaga,
Iyo tubapfushije,
Tukababara cyane,
Iryo ni ryo ritwiringiza!
Turorere kurira:
N’aza, tuzabonana
3. Ni tugir’ amakuba,
N’ ibyo kutunaniza,
Twe gukuk’ imitima
Mw isi s’ i wacu: duhumure!
N’ ibyo kwihanganirwa
Kugez’ ahw azazira
4. Tugeze ku meza ye,
Dusangir’ urwibutso
Rw’ umutsima na vino;
Bisur’ a meza yo mw Ijuru:
Ni ko tuzasangIra
Na W’ ubw’ azagaruka