Umva gusaba kwanjye
Indirimbo ya 262 mu Gushimisha Imana
1. Umva gusaba kwanjye,
Mwuka w’ Imbaraga!
Shyir’ ububasha bwawe
Mu mutima wanjye
Mwuka Wera, hishura
Ibyaha bindimo;
Mpesh’ ubugingo bushya,
Ibyaha bimvemo
2. Za mu mutima wanjye!
Mbese, nabaho nte,
Ntagufite ng’ umbemo?
Najya nizera nte?
Mwuka, nyobora neza:
Nzajya nkwemerera;
Ump’ ubugingo bushya
N’ umutima mwiza
3. Ne kongera gutinya
Iby’ Umwanzi mubi,
Kuk’ ukunda kumfasha,
Ukampa kunesha
Mwuka, nyemez’ ibyawe
Mu mutIma wanjye;
Uwuzuz’ ubugingo
No kunesha byose!