Bene data mwe mwese
Indirimbo ya 261 mu Gushimisha Imana
1. Bene data mwe mwese,
Nimuze dufatanye
Ibi byago tubonye
Tubisangire
Amasakramentu:
Kubakunzi b’ Imana ,
Amahoro n’ibyago
Byose birafatanya
Kuzan’ ibyiza
2. Iyi nshuti ya twese
None yadukuwemo
Yadufashaga cyane:
Niy’ ituriza
3. Twibuk’ imihati ye
N’ uko yakiranutse
No kwitanga kwe kose
No gutinyuka
4. Twese yatugiriye
Umumaro w’ ukuri,
Kandi yatuyoboye
Mu byo gukizwa
5. Twagira ngw azab’ ino
Imyaka myinshi cyane,
Ariko kuva mw isi
Kwari kugeze
6. Imigambi y’ Imana
Si nk’ Ibyo twibwiraga
Non’ ubw’ ibitegetse,
Turabyemeye!