Kuri wa munsi tuzazukaho
Indirimbo ya 260 mu Gushimisha Imana
1. Kuri wa munsi tuzazukaho,
Yes’ azaduh’ imibiri mishya;
Kurira no kuboroga
Ntabwo bizaba bikiriho
2. Ubu bugingo n’ uyu mubiri
Ntabwo byabura gutandukana
None, mubiri, sinzira,
Urindir’ uwo munsi mwiza
3. Uyu mubiri waruhanyaga
Ni wo turambItse mu butaka;
Nuk’ ubugingo bwonyine
Bgazamutse, bujya mw ijuru
4. Ubu bugingo n’ uyu mubiri
Iherezo, bizasubirana,
Bihabw’ ishusho ya Yesu;
Ntibizatandukan’ ukundi
5. Mbeg’ umunezero mwinshi cyane!
Koko, mw izuka, tuzishima pe!
Ni hw imva zose zo mw isi
Zizashiramw abapfu bazo
6. Maz’ ababyeyi n’ abana babo
N’ abavandimwe batandukanye
N’abishwe n’urukumbuzi
Bazabonanira mw ijuru
7. Bazabanayo mu bwami bwawe;
Bazaba batagitandukana
Kubw’umusaraba wawe,
Uzadusohozeyo natwe