Mana Rurema, ndagushima
Indirimbo ya 26 mu Gushimisha Imana
1. Mana Rurema, ndagushima:
Wabonetse muri Yesu
Dor’ urukundo rwawe rwinshi
Wakunze twebw’ abangizi!
Mana, watanz’ Umwana wawe
Ngw adukirish’ amaraso ye
2. Njye nguhimbaza, Mwami Yesu,
Kuko wangiriy’ ibambe,
Kandi wamfiriye ku Giti,
Unkurahw ibyaha byanjye
Muvunyi wanjye, ndagushima;
Ndakwihaye, mb’ uwawe rwose
3. Wasiz’ ubwiza bwawe bwose
War’ ufit’ ahw Iman’ iri,
Umber’ intama y’ igitambo,
Utwar’ ibyaha by’ abantu
Ngukundira, Mukiza wanjye
Ibyo wanyishyuriye byose
4. Urwo rukundo rwawe rwinshi
Rujya runtangaza cyane,
Uko nagiriw’ ubwo buntu,
Usumba byos’ akamfira!
Reka ngukunde, Mwami Yesu;
Iminsi yose ngushimishe
(Budage)