Yesu KrIsto yarazutse
Indirimbo ya 255 mu Gushimisha Imana
1. Yesu KrIsto yarazutse:
Twese tumushIme: Haleluya!
Uyu munsi, tunezerwe,
Twese tumushIme: Haleluya!
Kera ku Musaraba,
Ni ho Yesu yatubabarijwe,
Ngw ab’ impongano y’ ibyaha byacu:
Haleluya, reka tumuhimbaze!
2. Yes’ Umwami wo mw’ ijuru,
Twese tumushime: Haleluya!
Kukw ar’ umukiza w’abo mw’isi,
Yarabambw’arahambwa!
Ajya n’i kuzimu mu bapfuye
Maz’arabinesh’ava mu rupfu!
Haleluya, reka tumuhimbaze!
3. Ibyo yababajwe byose,
Umukiza wac’ abishimirwe!
Ni byo byonyine byatumye
Tugir’ ubugingo budashira
None, yimye mw ijuru,
Ahw abamaraika baririmba,
Tumusingizanye na bo, tuti:
Haleluya, reka tumuhimbaze