Yesu yarangij’ intambara
Indirimbo ya 253a mu Gushimisha Imana
Amasakramentu:
Haleluya! Haleluya! Haleluya!
1. Yesu yarangij’ intambara
Kuko yanesheje Satani
Tunezerwe, tumusingize!
Haleluya!
2. Imbaraga z’ urupfu zose
Ni We wazinesheje rwose
Tuvuz’ impundu, twishimane:
Haleluya!
3. Kuri wa munsi wa gatatu,
Yazuts’ afit’ icyubahiro;
Non’ ubu, yimanye n’ Imana:
Haleluya!
4. Non’ udukiz’ ibyaha byacu,
N’ urubori rw’ urupfu na rwo,
Tubeho, turirimba, tuti:
Haleluya!