Hafi y’ Umusaraba
Indirimbo ya 248 mu Gushimisha Imana
1. Hafi y’ Umusaraba,
Aho ntura iteka,
Niho mperwa ku buntu
Amazi y’ ubugingo
Amasakramentu:
Nirat’ umusaraba
Kugez’ ubo nzaba
Mbony’ uburuhukiro
Hakurya y’ uruzi
2. Nahageze nshobewe,
Nsinzwe n’ urubanza,
Yesu arambabarira,
Angotesh’ urukundo
3. Mwami Yes’ unyibutse
Uwo musaraba
Kugira ngo ngendere
Mu gicucu cyawo
4. Ni w’utuma nemera
Kwang’ iby’ isi rwose,
Kukw ari w’unkundisha
Yesu wamfiriye
5. Hafi y’ Umusaraba,
Ni ho ntur’iteka,
Ntegerej’ igihe cyo
Kwambuka rwa Ruzi