Iyo nibwiye mu mutima
Indirimbo ya 245 mu Gushimisha Imana
1. Iyo nibwiye mu mutima
Igit’ Umwami yatangiyeho,
Nzinukw’ ibyo niratanaga;
Mbireba nk’ ibitariho rwose
2. Sinkirat’ikindi, Mukiza,
Keretse ko wankunz’ ukamfira;
Ndeke n’ ibyo nishimiraga,
Ngushimir’ uko wanyitangiye
3. Ishavu n’ ibambe bivanze
Byavuye mu mutima wa Yesu;
Mbese, har’ undi Mwami nka we
Wateg’ ikamba nk’ iryo ry’ amahwa?
4. Mwam’ iyo mba mfit’ isi yose,
Nkemera kuyitanga h’ ubwishyu,
Nta bwo yarangiza na hato
Kwishyur’ umwenda wanjy’ ukomeye
5. Urwo rukundo wankunz’ utyo
Rukwiriye kuntangisha byose,
Ibyanjye n’ umutima wanjye,
Bikab’ ibyaw’ ukabitegeka