Har’ umusozi wa kure
Indirimbo ya 244 mu Gushimisha Imana
1. Har’ umusozi wa kure
Hafi y’ ururembo,
Ah’ Umukiza yabambwe
Watubabarijwe
2. Ntabwo twabasha kumenya
Uko yababajwe!
Twizeye gusa kw’ar’ twe
Twatumy’ apfa nabi
3. Ni cyo cyatumy’ ibyaha byacu
Byos’ uko bingana
Bikurwaho n’Uwiteka,
Tukazaban’ i We,
4. Nta wundi wabasha kuba
Inshungu y’ ibyaha;
Ni we watwugururiye
Irembo ry’ ijuru
5. Nuk’ubwo yadukunz’ atyo,
Natwe tumukunde,
Twiringir’amaraso ye,
Tumwumvire rwose