Umunyamibabaro
Indirimbo ya 243 mu Gushimisha Imana
1. Umunyamibabaro
N’ izina rintangaza
Ry’Umwana w’Uwiteka:
Tumushime, n’ Umukiza!
2. Yemeye guhemurwa
No gushinyagurirwa,
Apfir’ abanyabyaha:
Tumushime, n’Umukiza!
3. Twatsinzwe n’ urubanza:
We nta kibi yakoze?
Yatuberey’inshungu:
Tumushime, n’Umukiza!
4. Abambwe, yarangije
Ibyo kuducungura,
Ati: Birarangiye!
Tumushime, ni Umukiza!
5. Avuye mu gituro,
Ajya mw' ijur' ariho,
Yicaranye n'Imana
Tumushime, ni Umukiza!
6. Kandi ubwo azagaruka
Ngw' atujyane mw' ijuru
Tuzaririmba tuti
Tumushime, ni Umukiza!